GLPOST

Ushaka kukwima amajyambere akubuza umutekano – Kagame

Mu ruzinduko mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 17 Nyakanga Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage yabibukije ko umutekano bagira uruhare mu kubumbatira ariwo shingiro rya byose. Ababwira ko ushaka kwima umuntu amajyembere abanza akamubuza umutekano, abizeza ko abashinzwe kuwucunga ngo babishoboye cyane.

Mu ruzinduko aherukakubonanamo n’abaturage mu karere ka Nyabihu mu kwezi gushize

Kubonana n’abaturage kwa Perezida Kagame uyu munsi ntikwaranzwe n’ibibazo byinshi ubundi iyo yagiye ahandi bakunze kumubaza, ibibazo ahanini biba bishingiye ku bitarakemuwe n’abayobozi cyangwa n’ubutabera.

Uyu munsi mu byo abaturage bamugejejeho higanjemo ubuhamya bw’abiteje imbere bivanye mu bukene, barimo n’umugabo wahoze mu barwanyi ba FDLR watashye ubu akaba yariteje imbere ahereye ku nka yahawe muri gahunda ya “Gira Inka”.

Abaturage babiri mubyo bavuze bahawe umwanya harimo ko itegeko shinga batoye ryahinduka kugirango bagumane Perezida Kagame.

Mu bibazo by’abaturage, Perezida Kagame yanenze cyane abayobozi mu karere ka Muhanga uko bitwaye ku kibazo cya rwiyemezamirimo wambuye abaturage ngo nyuma nawe agakena. Abasaba kugikurikirana no kwihutira gukurikirana ibindi bimeze nkacyo no kutajenjekera abambura abaturage.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari aha i Kiyumba mu karere ka Muhanga baje kumwakira yababwiye ko ibikorwa by’amajyambere bitagomba kuba imboneka rimwe, ko bidakwiye kubura ubundi ngo bibe bihari ahubwo bikwiye guhoraho.

Yavuze ko ibyo u Rwanda n’abanyarwanda bageraho byose ari umusaruro w’amahoro n’umutekano.

Ati “ Umutekano ni uguhozaho, ibikorwa by’amajyambere ni uguhozaho ntabwo ari ibintu bigenda bicikagurika mu gihe. Tugomba rero kongera imbaraga, kurushaho kuzuzanya, tugomba kurushaho gushishoza.”

Ku mutekano yagarutseho kenshi mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko ubushobozi bwo kubarinda ibirenze ubushobozi bwabo buhari kandi buhagije.

Ati “Abazana umutekano muke aho baba barutuka hose umuti wabyo turawufiye kandi ukora vuba. Ntabwo utinda.”

Perezida Kagame yijeje abaturage kuvugurura vuba ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka i Muhanga, kwihutisha ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse ababwira ko n’ivuriro babasezeranyije mu gihe gishize ariko rigatinda riza kwihutishwa.

Kimwe mu byashimishije abaturage kurusha ibindi ni ubwo yababwiraga ko umuhanda wa Mbuga-Mpimbi –Burerabana – Nyabinoni ugiye kubonerwa igisubizo vuba. Ati “mutwihanganire gato turaza kubikemura.”

UMUSEKE.RW

Exit mobile version