Hari abanyarwanda bahora bumva ngo leta ya FPR ikoresha uburozi mu kwivugana abo idashaka, bakagira ngo n’ikabyankuru cyangwa ibihuha. Nyamara abo FPR imaze guhitana ikoresheje uburozi, ubu busigaye bwarahawe akabyiniriro k’ »Utuzi rwa Dan Munyuza« , kubera igihe Dan Munyuza yafashwe amajwi arimo agambana n’abantu bagombaga kujya kwicira Kayumba Nyamwasa mu bitaro muri Afrika y’epfo, igihe yari yarashwe akarusimbuka, bamaze kuba benshi cyane.
Muri ya mayeri ya FPR bita gutekinika amadosiye, bavumbuye ko umuntu bahaye utuzi bazajya babwira abaganga baba bahawe za ruswa, kwandika muri rapport médical ko uwapfuye yishwe na « Hepatite C » cyangwa na « Cancer yo mu muhogo ». Uburozi ubu buri guhitana abanyarwanda batagira ingano bukwizwakwizwa n’abadogiteri kabuhariwe mu gutsemba abantu, ari bo Gen Jack Nziza, Col Dan Munyuza, Gen Kalisa Faustin n’abandi.
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu baganga bakorera mu bitaro by’i Kigali, avuga ko utuzi twa Munyuza duherutse kwivugana uwitwa « Hodali John » wakoraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho yari ashinzwe kugenzura abasohoka mu gihugu. Hodali John yahoze ari mu barinda umukuru w’igihugu (Republican Guard), ngo yari asigaye atizerwa na gato, kandi akaba ngo DMI yaramubonaga nk’umuntu wahaga nyakwigendera Col Patrick Karegeya amakuru.
Undi uherutse kwibasirwa, kubera ko ngo yaba yavuganaga na Patrick Karegeya n’uwitwa Christine wakoraga muri Rwandair. Amakuru agera ku ikaze Iwacu, avuga ko nyuma yo gusererezwa na bamwe mu bakozi bakorana, basanze batamwica ako kanya ngo bibure kumenyekana, none bafashe icyemezo cyo kumwirukana ku kazi, kugira ngo napfa hatazagira ukeka ko hari aho byaba bihuriye na Rwandair. Abazi uwo mudamu bemeza ko nawe yaba yaramaze guhabwa utuzi.
John Hodari, aherutse kwivuganwa n’utuzi twa Munyuza
Indi nkuru y’inshamugongo yerekeye utuzi turi kugarika ingogo ubutitsa, ni iy’umusaza w’umucuruzi w’umunyarwanda wabaga i Burundi, tutavuze amazina ye, kubera umutekano w’abo yasize, wazize Cancer yo mu muhogo, nawe akaba yaragaragaje ibimenyetso nk’ibya Inyumba Aloysia. Amakuru ava mu bagera i kambere kwa Jeannette Kagame yemeza ko Inyumba yahawe utuzi ku mabwirizwa ya Jeannette Kagame, kubera ko yashakaga kumukuza ku makonti ya FPR yari ifite mu Burayi n’Amerika, kugira ngo hato atazahunga agatangira kumena amabanga nkuko Patrick Karegeya yari atangiye kujya avuga utugambo ko azi uko baguze indege nuko bacuruza n’aho babika izo miliyoni z’amadolari.
Nyamara dore yanze kubivuga ngo yature, none Kagame yamuhitanye abanyarwanda batamenye aho umutungo wabo uhishe. Nkuko dukunze kubibabwira mukabisuzugura, ubu liste y’abazicwa ni ndende cyane, Jack Nziza, Paul Kagame n’abambari be ubu biteguye kubicisha uburozi, bikitirirwa hepatite C cyangwa Cancer yo mu muhogo. Mube maso dore twagwishije ishyano!!
Uwimana Joseph
Source: Ikazeiwacu.unblog.fr