GLPOST

Uyu muganda yahaze waragi za Kagame none ngo gutunga indege 2 zihenze n’ ukwicisha bugufi!

 

“Kwicisha bugufi kwa Kagame niko gutuma u Rwanda rutera imbere” 

 

Benshi mu babona iterambere ry’u Rwanda bararitangarira ahani bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no guhindura isura nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi irangiye.

 

Umunyamakuru wo muri Uganda uherutse mu Rwanda aho yari yitabiriye inama ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambera avuga ko kwicisha bugufi biranga Perezida Paul Kagame aribyo bituma u Rwanda rutera imbere.

 

Felix Osike, umunyamakuru wo muri Uganda akaba n’umwanditsi w’inkuru zicukumbuye mu Kinyamakuru The New Vision avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda yitabiriye inama ya AfDB yabashije kwibonera Kagame muri Gollira Hotel I Nyarutarama ahari habereye inama n’abanyamakuru yari yateguwe n’AfdB ifatanyije na MINECOFIN.

 

Felix Osike, Umunyamakuru wo muri Uganda wari witabiriye Inama ya AfDB

 

Kuri Osike, Perezida Kagame ni umugabo asanga yicisha bugufi kandi akaba na moteri y’iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Mu 2008, Nagiye mu Buyapani mu Nama Mpuzamahanga isuzuma Iterambere ry’Afurika (TICAD) yabereye i Yokohama. Hari abakuru b’ibihugu birenga 40 byo ku mugabane w’Afurika baje muri iyo nama”.

 

Yongeyeho ati “Nk’umunyamakuru ugira amatsiko, nafashe umwanya nitegereza ibikorwa remezo by’i Yokahama. Igihe narebaga mu idirishya natunguwe no kubona Perezida Kagame turi mu nzira imwe nawe yitegereza ibikorwa remezo i Yokahama. Ibi byerekana uko Perezida Kagame yicisha bugufi.”

 

Osike na none agira ati : “Ubwo nageraga i Kigali nashimishijwe n’uko imihanda imeze mu mujyi ndetse n’uburyo ubwikorezi buteguwe yewe n’imikorere y’abamotari bafite ingofero ebyiri n’ibibaranga ku myenda…Ntekereza ko ibi hari icyo bipfana n’umuco w’u Rwanda”.

 

Amakuru agaragara ku rubuga livinginrwanda.com avuga ko uyu munyamakuru asanga ibibera mu Rwanda ari urugero rwiza rw’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Ati “Abanyarwanda bazi amateka yabo kandi biteguye impinduka mu buzima bwabo. Intambwe y’iterambere irihuta kandi yarangaragariye ubwo natemberaga muri Kigali. Ndetse n’urwego rw’ubuzima rwateye imbere.”

 

Avuga ko mu gihe ibindi bihugu birwana n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda ho bamaze kugera ku ntambwe ishimishije mu kwita ku buzima bwa buri wese.

Tubibutse ko Felix Osike ari umunyamakuru wo muri Uganda akaba n’umwanditsi w’inkuru zicukumbuye mu Kinyamakuru The New Vision nacyo cyo muri Uganda.

 

Exit mobile version