GLPOST

Uyu mutangabuhamya ushinja Dr. Mugesera udashaka ko bamureba mu maso nuko atavuga ukuri ahubwo ashaka kumubeshyera!

Urukiko rukuru rwa Kigali rwongeye gusubukura urubanza rwa Leon Mugesera nyuma y’iminsi yari ishize rusubitswe.

Tega amatwi uko BBC ibisobanura

 


Dr Leon Mugesera

 

Hakomeje kumvirizwa abatangabuhamya bashinja; Mugesera akaba yemerewe kubahata ibibazo kubyo bamushinja. Uyu munsi uwari utahiwe yahoze mu mutwe w’interahamwe ubu akaba ari muri gereza kubera uruhare aregwa kugira muri genocide. Uyu yabwiye urukiko ko aziranye na Dr Mugesera kuko babaga bari kumwe mu manama yose y’ishyaka MRND.

 

 

PMG, ni umutangabuhamya wa 19 wo ku ruhande rw’ubushinjacyaha. Ni we wari utahiwe, akaba yariswe atya mu buryo bwo kugira ibanga umwirondoro abyemerewe n’urukiko. Yabwiye urukiko ko atinya kumenyekana kuko batatu mu bavandimwe be bishwe avuye gutanga ubuhamya mu rukiko rwa Arusha, kandi ngo nawe ubwe akaba akomeje gutotezwa muri gereza.

 

Impaka ndende

 

Uyu mutangabuhamya ariko yakuruye impaka ndende, Mugesera avuga ko atabona impamvu urukiko rumugira ibanga kandi u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uhagije. Uruhande rw’ubushinjacyaha narwo rwari rushyigikiye ko abazwa atagaragazwa isura, bwashinje Leon Mugesera ubushinyaguzi no gusesereza kuko atumva akababaro k’umutangabuhamya wemeza ko yabuze abe bikurikiye ubuhamya yatanze.

 

Umwanzuro w’urukiko wategetse ko umutangabuhamya abazwa ari ahantu hikinze kandi n’ijwi rye rigahindurwa. Mugesera wafashe ijambo bwa mbere yasabye urukiko gutesha agaciro inyandiko mvugo umutangabuhamya yakorewe ubwo yabazwaga n’ubushinjacyaha. Mugesera yavuze ko iyi nyandiko mvugo itagaragaraho imikono y’ubazwa ndetse n’umubaza, bityo bikaba bitakoroha kuyigirira icyizere.

Iki cyifuzo cye cyanaje kwemerwa n’umucamanza wategetse ko iyi nyandiko ihindurwa imfabusa hakazashingirwa gusa ku bizavugirwa mu rukiko na PMG.

 

Ubushinjacyaha bwo bwabajije umutangabuhamya uko yamenyanye na Mugesera ndetse n’ibyo yaba amuziho. PMG yavuze ko yamenye Mugesera kuko bajyanaga mu manama yose y’ishyaka.

Yamushinje imvugo yamamaye yo kunyuza abatutsi mu nzira yubusamo ari byo bivuze kubica bakabaroha mu mugezi wa Nyaborongo.

 

Mugesera ntiyanyuzwe

 

Ubwo umushinjacayaha yabazaga, Mugesera yaranzwe no kugaragaza kutanyurwa n’imyitwarire y’ubushinjcyaha yashinje ko bwabazaga ku buryo butuma umutangabuhamya atanga igisubizo bwifuza. Amasaha y’iburanisha yarangiye ibibazo bikiri byose, urubanza rukaba rugomba gukomeza kuri uyu wa kabiri.

 

Hari hashize iminsi urubanza rusubitswe kubera ahanini ibura ry’uwunganira Mugesera, ndetse waje no kubihanirwa urukiko rumushinje ko yanze kwitabira iburanisha nta mpamvu yatanze.

Me Felix Rudakemwa we avuga ariko ko igihe atabonetse cyose yirukaga ku bibazo bya Mugesera bijyanye no kumwunganira muri Ministeri y’ubutabera.

Exit mobile version