Published on Nov 26, 2013
Hanze aha harabarurwa ngo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda agera kuri 20 niba atarenzeho.
Umunyarwanda yaciye imugani ngo « Uburo bwinshi ntibugira umusururu (wenda uryoshye) » ; arongera ati : « Ababili bajya inama, baruta ijana rirasana ».
Iki kiganiro cyamaze amasaha asaga abiri, cyarangiye aba banyamashyaka bemeje ko; « Ababili bajya inama, baruta ijana rirana », ariko batibagiwe na none ko« Inkingi imwe itagera inzu, cyangwa ngo birengagize ko « Nta gitero kigenda umurali umwe ». Ku banyamashyaka, ingamba yose igamije « Inganji ya démokarasi », uwo niwo muti wo gukura abanyarwanda ku ngoyi.
Abahagarariye ayo mashyaka bati ariko « Gahunda ziba nyinshi, iyi ya « Ndi umunyarwanda yo irangije u Rwanda ». Bati kandi niba tudahagurutse, Perezida Kagame azarangiza uyu mugambi we wo gukomeza kuryanisha abanyarwanda ; bati n’ubwo mandat ye yarangira, afite laisser passer yo kongera gutorwa muw’2017 mu gihe ubutegetsi bwose bukiri mu ntoki ze. Bati abaturage bonyine nibo bashobora kubihagarika, ariko bagomba gutegurwa hakiri kare no kubereka icyasimbura ibiriho.
Erega bamwe barasanga ahubwo iyi gahunda ikwiye kuregerwa mu miryango mpuzamahanga, kuko ngo yafatwa nk’ikimenyetso cyo gutegura génocide mu Rwanda.
Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro cya mbere cyahuje bamwe mu bahagarariye amashyaka atangaza ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Hari n’ibindi byinshi byahavugiwe : Ikibazo cy’impunzi ngo cyari mu byatumye FPR Igaba intambara ku banyarwanda, Ikibazo cya FDLR, ubufatanye hagati y’amashyaka,…….
Bakaba baremeranijwe ko igihe kigeze cyo kwegerana no kwegurira ingashya rimwe yo guhangana n’umuhengeri wugarije u Rwanda n’abanyarwanda , imyaka ikaba ikabakaba 20 yose. Bati rero , nihabeho Inganji ya demokarasi mu Rwanda, kandi bizakunda.
Abitabiriye iki kiganiro ni :
– Bwana Kazungu Nyilinkwaya , wa PPR Imena
– Bwana Ryumugabe Jean Baptiste wa PS Imberakuri
– Padiri Nahimana Thomas w’Ishema ry’u Rwanda
– Bwana Sebatware Marcel wa FDU Inkingi
– Bwana Munyampeta Jean Damascène wa PDP Imanzi
Bwana Faustin Twagiramungu wa RDI Rwanda rwiza , yari yemeye kuza muri icyo kiganiro, ndetse natwe tukaba twari twabimusabye by’umwihariko kubera ubunararibonye tumuziho mu birebana na politiki y’u Rwanda, twarangije ikiganiro atahageze.
Bwana Micombero Jean Marie wa RNC na Géneral Habyarimana Emmanuel wa CNR Intwali bakimara kubona ubutumire, batumenyesheje ko batazaboneka.
Bwana Rusesabagina Paul wa PDR-Ihumure, Rukerantare Albert wo muri MRP, nta gisubizo cyabo twashoboye kubona.
Nk’uko rero aba banyamashyaka babyifuje, ikiganiro nk’iki cyahuza abanyamashyaka bose, abanyamakuru na société civile giteganijwe muri uku kwezi gutaha kw’Ukuboza 2013.
Abifuza kuzakizamo, nimwandikire kuli: ikonderainfos@gmail.com
Gutera inkunga ikonderainfos : BE52737037205809 PayPal: ikonderainfos@gmail.com