Abaturage bo mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro baravuga ko batorohewe no kubona ubushobozi bwo kugura amazi ubu amaze kugera ku mafaranga y’u Rwanda 500 ku ijerekani, mu gihe ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nabwo buhangayikishijwe bikomeye n’icyo kibazo gikomereye abaturage, ariko ngo ikibazo kiri muri EWSA.
Abaturage bo mu Busanza baganiriye na IGIHE bavuga ko bababazwa bikomeye no kuba bafite ibyangombwa byose bisabwa ngo bahabwe amazi, ariko magingo aya bakaba bakigorwa no kubona amazi yo gukoresha mu ngo zabo.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 twaganiriye ntiyifuze kugaragaza amazina ye, yavuze ko kuri we ubuzima bwe buri mu kaga kuko ari umupfakazi utagira amafaranga yo kugura ijerekani y’amazi ya 500, ariko anemeza ko n’abayafite azageraho agashirira ku bayagurisha.
Yagize ati “Ubu se koko nagira amafaranga koko nabona agura ijerekani ya 500 buri munsi kandi ntayo ninjiza. Ubuyobozi bukwiye kugira icyo budukorera kuko turarambiwe rwose, kandi ikitubabaza kurushaho ni uko tubura amazi dufite imigezi yubatse nyamara bikarenga amatiyo agatora umugese kubera nta mazi ayaherukamo !”
Uyu mugore kimwe n’abandi twaganiriye bavuga ko bafashe ingamba zikomeye zirimo kumesa imyenda gake gashoboka, gukoresha amazi make mu rugo yaba mu koza ibikoresho ndetse no koga, ariko ntibibabuze gutakaza amafaranga menshi.
Abaturage bavuga ko aho amazi aboneka ari “kure cyane” bityo badashobora kujya kuvoma n’amaguru. Hari n’abemeza ko kuyageraho bishobora kubatwara umunsi wose.
Kubera ibura ry’amazi rikomeje kuba ikibazo muri aka gace hari bamwe mu bagabo bamaze gufata akazi ko kuvoma amazi bakoresheje amagare nk’akazi kabo ka buri munsi kandi nk’uko nabo ubwabo babyiyemerera, aka kazi kamaze kubavana mu bukene.
Mutsindashyaka Jean Claude twavuganye ari mu kazi ko kuvoma aya mazi akoresheje igare, yabwiye IGIHE ko kuba ikibazo cy’amazi kirambye mu Busanza, ari nayo mpamvu kuvoma ayo kugurisha babihinduye akazi ka buri munsi.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 27 avuga kuba igiciro cy’amazi kiri hejuru atari uguhenda abaturage, ahubwo ngo biterwa n’uko nabo kuyabagezaho bibatwara umutungo utubutse.
Yagize ati “Niba mfashe igare nkajya kuvoma amazi ku Murindi, ntakaza amafaranga yo kugura amapine, ayo guha abansunikira ahazamuka, imbaraga zanjye zihacikira n’ibindi. Ubwo se ari nkawe ugatakaza 200 yo gusunikisha igare n’ayo yose nkubwiye wabaca angahe ?”
Mutsindashyaka yemereye IGIHE ko hari ubwo ajya akorera amafaranga ibihumbi 10 ku munsi biturutse ku kuvomera abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwemeza ko ikibazo cyo mu Busanza bukizi, gusa ngo bwakoze uko bushoboye bwubakira amavomero abaturage, ariko na n’ubu nabwo ngo buhangayikishijwe no kuba EWSA itoherereza amazi ku buryo buhoraho aba baturage.
Mu kiganiro kuri telefoni, Umuyobozi w’Akarere, Paul Jules Ndamage yagize ati “Icyo kibazo nanjye kirampangayikishije kubona abaturage babaho nta mazi meza bafite. Twe nk’akarere twari twagerageje kubabonera ibisabwa ngo babone amazi birimo amatiyo n’amavomero, ariko kugeza uyu munsi ikibazo gisigaye ni ukubona amazi.”
Uyu muyobozi yavuze ko EWSA yakagombye kubafasha igakemura impamvu ituma amazi ataboneka, byaba ari n’ikibazo cy’imashini zohereza amazi zidashoboye bakazisimbura.
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ungirije ushinzwe amazi muri EWSA ndetse n’ushinzwe amazi mu gace ka Busanza, ariko aba bombi ntibitabye telefoni ngendanwa zabo twabahamagayeho. Gusa ubuyobozi bwa EWSA nibugira icyo butangaza, turabamenyesha.