GLPOST

Yaba Mwarimu cyangwa Umunyeshuri, bamerewe nabi mu Rwanda. Nawe isomere aho Umuseke Utubwira uko Abanyeshuri bo muri KIE babuze za buruse

Abanyeshuri biga ahahoze ari KIE bategereje Buruse baraheba

Hashize 13 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 21/12/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Ibitekerezo 3

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha uburezi  ahahoze hitwa muri KIE baravuga ko bategereje amafaranga bagenerwa y’inguzanyo  mu kubafasha kwiga ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Abanyeshuri biga muri iki kigo ngo bategereje Buruse baraheba

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21, Ukuboza 2013, UMUSEKE wegereye bamwe mu banyeshuri bawubwira ko bariho mu buzima buteye inkeke .

 

Umwe muribo utaha hanze ya Kaminuza utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye UMUSEKE ko abanyeshuri bagize ikibazo cy’uko amafaranga amwe yagiye kuri konti z’abanyeshuri zitari izabo.

 

Uyu munyeshuri yanenze ubuyobozi bubishinzwe kutabaha amakuru ajyanye n’icyo kibazo ngo ibi bigatuma batabona ibyo babwira ba nyiri amazu bakodeshamo kugira ngo babihanganire.

 

Undi munyeshuri yagize ati “ubu narangije ibizamini ariko sindabona uko ntaha, nta n’ubushobozi bwo kuguma gukodesha inzu mfite kugeza ariya mafaranga abonetse.”

Abacumbitse mu kigo benshi barimo bamesa gusa bavuga ko ntacyo babivugaho

Umwe mu banyeshuri 6 babana bagafashanya gukodesha yabwiye UMUSEKE ko nubwo bakimufasha kwishyura, ariko ngo iyo batinze kuyabona nawe bimugiraho ingaruka, bikaba byatuma bamwinuba.

 

Ati “Mu Mujyi wa Kigali biragoye kubaho.Hano kuhaba bisaba amafaranga yo kurya, kwishyura inzu, umuriro n’amazi ndetse n’imyanda urayishyura.Iyo bagenzi banjye bayabuze najye bingiraho ingaruka kuko turafatanya.”

 

Ubuyobozi bwo buvuga ko bashonje bahishiwe kuko abujuje ibyangombwa amafaranga yabo azagezwa kuri Banki mu mu cyumweru gitaha.

 

Ubuyobozi bushinzwe gutanga ariya mafaranga muri iki kigo buvuga ko impamvu zo gutinda guha abanyeshuri amafaranga yabo zatewe n’uko urutonde bohererezwa na REB rwatinze kubageraho ndetse naho ruziye rukaza rurimo amakuru adakosotse neza bityo bakabanza kurwigaho neza.

 

Ntambara Frank ushinzwe ibikorwa byo gutanga ariya mafaranga y’inguzanyo igenewe abanyeshuri yagize ati “Twohererejwe urutonde ruriho abafite imyirondoro itariyo. Ntitwari gutanga amakuru ku bintu bidakosotse ahubwo twihutiye gukosora ku buryo abagera ku 1130 aribo bonyine twasanze badafite ibibazo. Mu cyumweru gitaha amafaranga yabo tuzayohereza kuri banki nazo ziyashyize ku makonti yabo. Nyuma tuzasigara dukemura ibibazo bisigaye bw’abanyeshuri.”

 

Uyu muyobozi yatangarije UMUSEKE ko abanyeshuri benshi bafite ibi ibibazo ari abagifite utubazo tujyanye no gushyirwa ku rutonde, abasibiye n’abandi.

Aya ni amwe mu mazu aba banyeshuri bakodesha hanze y’ikigo

BIRORI Eric

UMUSEKE.RW

Exit mobile version