GLPOST

Yakuyemo inda y’abana babiri abata mu musarane. Ibi nibimwe mu ngaruka z’ubukene bukabije buri mu baturage mu Rwanda!

Gisozi : Yakuyemo inda y’abana babiri abata mu musarane

Umugore w’imyaka 32 witwa Nyirahatangimana Jeanne utuye mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi Akarere ka Gasabo yakuyemo inda y’impanga z’abana b’abahungu abata mu musarane.

 

Nyirahatangimana wiyemerera iki gikorwa avuga ko byamutunguye agata aba bana mu musarane atabishaka kuko ngo yaraye ababara mu nda nyuma agiye mu musarane yumva umwana wa mbere aguyemo waje gukurikirwa n’uwa kabiri.

 

 

Nyirahatangimana yari asanganwe undi mwana w’umuhungu

Abajijwe na IGIHE umugabo wamuteye inda y’impanga z’abahungu, Nyirahatangimana yavuze ko ngo ari umusaza witwa Siribateri ukorera mu Gakinjiro. Nyamara abagore batuye muri aka kagari bari baje gushungera Nyirahatangimana bavuga ko Siribateri arengana kuko bizwi neza ko ngo atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

 

Nyirahatangimana yagiriye inama abagore ko bazajya baryamana n’abagabo ariko bakirinda gukuramo inda, yagize ati “Ndabizi neza abagore n’abakobwa bagenzi banjye bakuramo inda ariko babyitondere. Ntabwo nzi niba ndibukire kandi ngiye no gufungwa.”

 

Mukahigiro Marie Chantal wabanaga mu nzu imwe na Nyirahatangimana yatangarije IGIHE ko ibyo avuga ari ikinyoma kuko ejo atiriwe mu rugo bajya kuryama ahagana mu rukerera agatangira gutaka mu nda. Mukahigiro avuga ko yagiye kuvoma nyuma ahura n’umugore w’inshuti na Nyirahatangimana akamubwira ko amaze guta mu musarane abana b’abahungu yari atwite.

 

Uyu mugore Mukahigiro yanze gutangaza amazina ye yavuze ko yasabye imbabazi Mukahigiro ko yamufasha akamutekera igikoma cy’amasaka akamuha aho kubibwira abaturage. Mukahigiro ngo yahise abwira ushinzwe umutekano mu mudugudu basanga Nyirahatangimana yamaze kuva mu rugo ariko nyuma y’akanya gato afatwa n’abaturage kubera amaraso yagendaga ava.

 

Ubwo IGIHE cyageraga aho Nyirahatangimana yari atuye twasanze Polisi igiye gutangira igikorwa cyo gukura mu musarani aba bana bendaga kuvuka.

 

 

Nguwo umusarane Nyirahatangimana yajugunyemo abana

 

Nyirahatangimana yari akiva amaraso

 

Aha niho Nyirahatangimana yari atuye. Polisi yahageze itangira iperereza

rubibi@igihe.rw

 

Exit mobile version