Nsengiyuma Theogene w’imyaka 33, avuga ko kubera urwango yangaga Abatutsi yagiye muri FDLR ngo asubize ubutegetsi Abahutu cyakora nyuma yaje kumenya ko u Rwanda rutagiha agaciro umuntu kubera ubwoko agaruka mu gihugu none ubu ashinzwe umutekano mu mudugudu.
Ati: “Muri Jenoside nahungiye muri Congo, irangiye ndagaruka, muri za 97 nari maze kuba umusore, ninjira mu ntambara y’abacengezi ndwanira hano mu gihugu. Mu by’ukuri icyo gihe narwanaga nziko umwanzi ari Umututsi, ngamije ko ingoma y’Abatutsi yavaho hakajyaho ingoma y’Abahutu kuko ariyo niyumvagamo”.
Uyu mugabo avuga ko iyi ntambara yayivuyemo muri 2001, ahita ajya mu rmahugurwa y’abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro, gusa ngo n’icyo gihe yari atarumva ko yabana n’Umututsi mu mahoro.
Nsengiyumva avuga ko nyuma y’uko atujwe mu mudugudu wiswe uw’Ubumwe n’Ubwiyunge, utuwe n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, ndetse n’inama nyinshi ubuyobozi bwagiye bukora, hakiyongeraho kubona uburyo abantu basaba imbabazi abandi bakazitanga muri Gacaca ngo iby’ubwoko byagiye bimushiramo.
Ati: “Muri uyu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge, ninjye perezida w’ubumwe n’ubwiyunge nkaba nanashinzwe n’umutekano mu mudugudu wa Mbugayera. Ari mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, iyo ikibazo gikemutse tugikemura nta kuvuga ngo uyu ni Umuhutu cyangwa uyu ni Umututsi. No mu buyobozi ikibazo kiraza tukagikemura nta kureba k’ubwoko”.
Uyu mugabo agira inama Umunyarwanda waba ukigoswe n’ingoyi y’amoko ko yatera indi ntambwe, akamenya ko Abanyarwanda bamye babanye nk’abavandimwe nta rwango, maze umukoroni akaba ariwe uzana ibyo kubacamo ibice.
Ati: “Abanyarwanda bamye basabana amazi, bahana inka ndetse yewe banashyingirana. Ubu twese turi Abanyarwnda mbere y’uko tuba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa. Turebye k’umusaruro, dusanga politiki y’amacakubiri yaratugejeje kuri Jenoside, ndetse n’intambara naho politike y’ubumwe n’ubwiyunge aho itugejeje twese turahabona. Ni amajyambere mu bice byose”.
Jean Noel Mugabo
– See more at: http://kigalitoday.com/spip.php?article14464#sthash.nu4tyqFu.dpuf