Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, bazi ko Paul Kagame, perezida w’u Rwanda ari umukire urya waminuje. Nubwo nyamara akize birenze urugero kandi ari n’umunyarwanda, abanyamahanga nibo bajya bidagadura muri ubwo bukire bwa Paul Kagame. Kagame amaze kuba igihangange mu gutanga za ruswa mu bazungu aba ashaka ko bajya kumutaka iyo za Amerika Uburayi n’ahandi.
Twese twibuka agakungu kari hagati ya Paul Kagame n’uwahoze ari ministre w’intebe w’Ubwongereza, Tony Blair, kugeza n’ubwo ahawe akazi ko kuba umujyanama we. Si Tony Blair gusa, hari na Pasiteri Rick Warren, Suzan Rice, Andrew Mitchel, n’abandi benshi tutarondora hano.
Amafaranga Kagame yirirwaga adabagiramo naba bazungu, nta handi yabaga yayakuye, uretse muri Congo, aho ingabo ze zari zarigaruriye igice kijya kuruta u Rwanda rwose. Muri icyo gice giherereye muri Masisi na Rutshuru, Paul Kagame na FPR bahakoreraga ibikorwa bitandukanye byabazaniraga akayabo katabarika. Bahacukuraga amabuye y’agaciro, bakahokorera ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, tutibagiwe no gusoresha abaturage b’abakongomani bari baragize abacakara. Umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda niho hanyura ibicuruzwa byose bivuye i Mombasa. Kuwo mupaka rero buri kamyo yasoraga amadorali y’Amerika 30, kwinjira muri Congo n’amadorali 30 gusubirayo.
Abakoze imibare, bemeza ko Paul Kagame na FPR binjizaga miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika buri kwezi, avuye mu bikorwa bakoreraga muri Rutshuru na Masisi. Aha kandi ntawakwirengagiza ubucuruzi bw’intwaro, RDF yagurishaga imitwe ya za Mai Mai, nazo zabishyuraga za zahabu. Aha twatanga urugero rwa Mai Mai Tcheka, yari yarazengereje abakongomani, aho yari yarigaruriye agace kanini muri Masisi na Walikare, gakize cyane kuri zahabu.
Ariko kuva aho umutwe wa Paul Kagame wa M23 utsindiwe intambara, bagatakaza uduce twose bagenzuraga muri Congo, ya robine y’amadolari yarahagaze, maze ba bazungu birirwaga bashagaye Paul Kagame, ntiyamenye aho barigitiye. Ubu Kagame yabaye igicibwa ahantu hose, kubera ko burya ahenshi yahajyaga, kubera ko yabaga yabirihiye. Bizwi ko FPR yagiye igirana amasezerano na za kampani zikora kwamamaza no kumenyekanisha ibicuruzwa (Public relations companies).
Kagame rero aya makampani nta mafaranga agifite yo kubariha, kubera ko n’agaciro fund ubu nta kirimo, yamaze kuyakoresha. Aya nyuma aherutse kuyakoresha ubwo abandi ba perezida n’abayobozi bakomeye bo ku isi bari bagiye gusezera ku ntwari y’isi Mandela, i Johanesbourg; Kagame abonye ko adatumiwe kandi yikundira kuba ahantu nka hariya, afata indege yigira muri Amerika i New York, ariha akayabo k’amadolari kugira ngo yemererwe kwinjira mu muhango wiswe » INTERNATIONAL QUALITY OF LIFE AWRDS ».
Paul Kagame i New York ari kumwe n’ibyamamare ku isi
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu bakomeye ku isi, harimo abacuruzi, abakinnyi ba za film nka Eva Longoria Parker, uzwi cyane muri film y’urukurikirane (série), yitwaDESPERATE HOUSEWIVES. Harimo kandi umucuruzi Kagame yemera cyane witwaHOWARD BUFFET, ari nawe wamufashije kwinjira muri uwo muhango. Paul Kagame mu ijambo rye yashimagije cyane Howard Buffet, avuga ko ngo ari inshuti magara y’u Rwanda. Nyamara we ntiyamenye ko nta kindi bapfana uretse amafaranga yajyaga amuha.
Paul Kagame ari kumwe n’umuherwe w’umunyamerika, Howard Buffet
Ejo hashize tariki ya 16 ukuboza 2013 uyu mucuruzi Howard Buffet yeretse Paul Kagame ko nawe afite ubushobozi bwo kwigerera muri Kivu, aho yajyaga avoma amafaranga yo kumuzanira. Ubu nawe yiyemeje kwiyizira, agafata agatubutse, aho guhora agenerwa na Paul Kagame. Ni muri urwo rwego, Howard Buffet, ari kumwe na guverineri wungirije wa Kivu y’amajyaruguru, bwana Feller Lutaishirwa, umuyobozi wa ICCN, Costa Wilungula, bagiye ahitwa i Rudahira i Matebe muri Rutshuru, kureba aho umushinga wo kuzana amashanyarazi muri ako gace ugeze. Uyu mushinga ufashwa 100 % n’uyu munyamerika Howard Buffet uzashobora gutanga MEGA 12,6.
Howard Buffet, uwo musaza munini, wambaye lunnettes fumées, ntiyitaye kuri Kagame, yibereye muri business ye i Rutshuru. Hano yari ahitwa i Matebe
Abari aho I Matebe bose bishimiye ko intambara yarangiye, amahoro akaba ari kugaruka. Howard Buffet kandi ntazafasha gusa mu by’amashanyarazi, kubera ko muri miliyoni 19, 7 z’amadolari y’Amerika yatanze, harimo n’ayo gufasha Parc ya Virunga yari imaze imyaka yarazahajwe na M23 yakoreragamo ibikorwa bya gisirikari. Howard Buffet yavuze ko atanze amafaranga ye, kugira ngo Rutshuru yongere igire amahoro.
Nguyu Howard Buffet, Kagame yajyaga yibwira ko ari inshuti ye
Muribonera rero ko Paul Kagame ata igihe yihoma ku bazungu batamushaka. Ubu basigaye banyura i Kinshasa, ntibagikeneye kujya i Kigali, kubera ko ibyo yajyaga abashukisha bivuye muri Congo bitagihari, ahubwo bo bagiye kubifata byose. Abashoboye kumva ijambo rye, aho yavuze uko igihugu gihagaze, mwiyumviye ko nta gafaranga karangwa mu isanduku ya leta, akaba ariyo mpamvu ngo akeneye ko abanyarwanda bakwitabira kurushaho AGACIRO FUND.
Ibi abazungu bari gukorera Paul Kagame bibere n’undi wese uzamusimbura ku butegetsi. Abanyapolitiki b’abanyarwanda bajye bamenya ko bagomba gushyira inyungu z’abanyarwanda imbere, kurusha uko bahora bahihibikana baruhira abazungu, bikarangira babateye ishoti, rimwe na rimwe bakanabica.
Nimwumve uko u Rwanda ruhagaze:
Gasigwa Norbert
Source: Ikazeiwacu.unblog.fr