GLPOST

ZAMBIA: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZAMAGANIYE KURE GUHABWA PASSPORTS Z’U RWANDA.

« Kubaho kw’imishwi, s’impuhwe z’agaca », « Leave us alone », « No, No passports », n’ibindi n’ibindi. Ayo n’amwe mu magambo yari yanditse ku byapa byari byitwajwe n’impunzi z’abanyarwanda muri Zambia, ejo hashize tariki ya 18 ugushyingo 2013, zari zahagurukiye gukora imyigaragambyo yamagana leta y’u Rwanda ikomeje kubajujubya ibiruka inyuma ngo irashaka ko bafata passports z’u Rwanda.

Impunzi zari zabukereye, zambaye zose guhera ku mutwe kugera ku maguru imyambaro y’umukara, ababyeyi baherekejwe n’abana b’imfubyi barera, zahekuwe na leta yagatsiko ka FPR, abasaza, abakecuru, abamama n’abapapa, abenegihugu ba zambiya dore ko bamaze kunywana babanye neza nabo banyarwanda, intiti, abacuruzi, mbese ingeri zose zari zabukereye.

Bari bakeye ku mubiri, ndetse no ku mutima, kuko bari bafite akanyamuneza ko kubwira u Rwanda ko barambiwe! Intore zo ntizijya zimenya n’aho isi igeze, zahurudutse mu Rwanda ngo zizeye ko nizigera muri Zambia, abanyarwanda bazakubita ibipfukamiro hasi bakayoboka, nkuko zibimenyereye mu Rwanda.

Nyamara zisa nizibagiwe ko mu bindi bihugu abaturage bavuga icyo bashaka, kandi bakisanzura, akaba ari nayo mpamvu impunzi z’abanyarwanda zakoresheje ubwo burenganzira, zikigaragambya ku mugaragaro. Intore ngo zabaye nk’izitunguwe, zibonye impunzi zose zo muri Zambia zishyize hamwe, zimanuka mu mihanda ya Lusaka, intore zagiye kubona zibona abantu benshi cyane bambaye imyenda isa kandi y’umukara, zihita zitangira gukenga zihita zisaba ubuhungiro mu cyumba cy’aho impunzi zisanzwe zakira ubuhungiro. Ni akumiro!

Izo ntore zatinye ko zirebye nabi zashoboraga gukomerekera muri uwo muhanda, igihe abana b’imfubyi bahekuwe na FPR bari gufata icyemezo cyo kuzibaza aho ababyeyi babo bagiye.

Mu bari bayoboye izo ntore harimo uwitwa GERARDINE, wahoze ari impunzi i Lusaka, ariko kubera ka kageso ko kugira inda nini aba arazitatiye ajya kwiyunga n’intore! Ngo icyatangaje impunzi nuko bategereje abashyitsi bari bavuye i Kigali, baje gutanga passports, bagaheba ngo nyuma y’iminota nka makumyabiri impunzi zahise zisubirira mu mirimo yazo cyane cyane, ubucuruzi dore ko abenshi aribwo bubabeshejeho!

Nyuma byaje kumenyekana ko izo ntumwa ntore z’u rwanda zari zihishe muri ya nzu twababwiye haruguru, impunzi zisabiramo ibyangombwa. Ikindi cyamenyekanye permenant secretary muri home affairs wa Zambia, yagerageje kwegera izo mpunzi azibwira ko leta ya zambiya izafasha impunzi zibishaka gutuzwa, ngo izigera ku bihumbi bine zishobora kuzatuzwa! Abanyarwanda aho bari hose bagombye gukomeza kumvisha u Rwanda ko rugomba guhagarika iri higahiga, rikomeje gutuma abantu aho bibereye badashyira umutima mu gitereko.

Murebe ku mafoto uko abanyarwanda bari babukereye:

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.unblog.fr

 

Exit mobile version