Biratangaje uburyo Urban Boys basanze bakunzwe i Bujumbura

Ku mugoroba wa tariki 17/05/2014 itsinda Urban Boys ryatramiye i Bujumbura mu birori byiswe Soirée Culturelle mukigo cy’Ishuli cyiswe Lycee du Lac Tanganyika, aba banyamuziki bo mu Rwanda batunguwe cyane n’uburyo basanze bakunze cyane i Burundi.

Urban Boys abafana babasanze ku rubyiniro barabyina biracika

Kwinjira muri iki gitaramo kwinjira byari amafaranga ibihumbi bitanu by’amarundi, imbaga y’abantu biganjemo urubyiruko kugeza no kurira mu biti kandi bishyuye. Icyatangaje abagize iri tsinda ryo mu Rwanda ni uburyo baririmbaga indirimbo zabo bakajyana n’urwo rubyiruko rwazisubiragamo nabo.

 

Urban Boys yatangiye iririmba indirimbo zabo zo mu minsi ishize nka Sindindyarya,Umwanzurogukomeza kugeza ku ndirimbo zabo zigezweho ubu, nubwo ari ubwa mbere baririmbiye mu mujyi wa Bujumbura. Ibirori na Urban Boys bigeze aho bishyushye abari bitabiriye ntabwo bihanganiye kuguma kure yabo mu ntera yari hagati ya ‘stage’ n’aho abafana bahagaze, babegereye bamwe ndetse bashaka kurira ngo babasangeyo.

 

Ibi byatumye bangiza insinga z’amashanyarazi igitaramo gisa n’igihagaze ababishinzwe basaba abaturage kwigira kure ya Urban Boys cyangwa bagahagarara, maze baremera bigira inyuma igitaramo kirakomeza, aba banyamuzika bashimisha abari mu gitaramo bikomeye kurushaho. Iri tsinda ryaririmbye indirimbo 25 zabo bahereye no ku za cyera.

 

Igitaramo kirangiye, Urban Boys binjiye mu modoka yabo bigoranye kubera abafana bashakaga kubakoraho, maze berekeza kuruhuka gato mbere y’igitaramo cya “After Party” bari bafite muri Hotel yitwa “Kiss” i Bujumbura.

 

Abantu batari bacye bari muri iki gitaramo muri iyi Hotel, aha naho ntibahatinze baririmbye bajya kuruhuka umwanya muto bahita bataha mu Rwanda kuko bari bafite urugendo rugana muri Nigeria kuri uyu wa 18 Gicurasi ku isaa munani z’amanywa.

 

Iri tsinda ryerekeje muri Nigeria gukora amashusho y’indirimbo “Tayari” baherutse gukorana na n’umuhanzi w’aho witwa “Iyanya”, amashusho bazafata kuri uyu wa mbere no kuwa kabiri bakagaruka i Kigali kuwa gatatu.

 

DSC_6121

DSC_6144

DSC_6153

DSC_6192

DSC_6194

Nizzo yagezeho avanamo umupira abereka umubiri we amaze igihe yubaka anashushanyaho

Bakomeje kugaragariza urukundo Urban Boys

Banaceje umuziki nabo biraryoha cyane

Reba amafoto y’iki gitaramo ukanze hano

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UMUSEKE

Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.RW

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo