Isomere nawe uko Kagame na polisi batekinitse iyicwa rya Dr Gasakure mu kinyamakuru cyabo Rushyashya.net

Dr Gasakure Emmanuel yafashwe n'isasu arapfa agerageza kwambura umupolisi imbunda

 

Dr Gasakure Emmanuel wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali yafashwe n'isasu ubwo yageragezaga kurwanya no kwambura intwaro umupolisi wari ku kazi.

 


Dr Gasakure Emmanuel

 

Itangazo ryatanzwe na Polisi y'u Rwanda, rivuga ko Dr. Gasakure yasabye uruhushya rwo kujya mu bwiherero, ubwo yajyagayo yahuye n'umupolisi wari ku kazi ko kubacungira umutekano kuri sitasiyo aramusumira ashaka kumwambura imbunda.

 

aravuga ko ubu bushyamirane bwabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare saa 6:30, bwatumye isasu rimufata ahita apfa ariko asiga n'umupolisi yarwanyije akomeretse bikomeye.

 

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CSP Celestin, yagize ati “Uwapfuye yasabye kujya kwihagarika aremererwa, akimara kuva mu buroko yahise arwanya umupolisi wari ku kazi agerageza kumwambura imbunda. Muri iyo mirwano umupolisi na we yakomeretse cyane yihutishirizwa kwa (mu Bitaro Bikuru bya Polisi ku Kacyiru).”

 

Dr. Gasakure Emmanuel yafashwe na Polisi akurikiranyweho uruhurirane rw'ibyaha birimo kuba yarateye umuntu ashaka kumwambura, akanasiga yangije ibye, gufunga abandi mu buryo butemewe n'amategeko, no guteza umutekano muke mu baturanyi.

 

CSP Twahirwa avuga ko iperereza rigikomeje kuri iyi mpanuka yabaye kugira ngo wa Dr Gasakure na wo ukomeze kugezwaho amakuru mashya ku byerekeye iyi mpanuka.

 

Dr.Gasakure yabaye Umuganga wihariye wa Perezida Kagame, aza kwirukanwa kubera imyitwarire idahwitse mu mirimo yari ashinzwe.

 

Ubwanditsi

IBITEKEREZO

http://rushyashya.net/amakuru/mu-rwanda/dr-gasakure-emmanuel-yafashwe-n.html

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo