Joe Habineza arasubiriza UMUHUNGU we! Ese hari ikibazo gihari umuhungu we Jean Michel Habineza aramutse yaravuze ibyo bamwanditseho?

Jean Michel HabinezaJoe Habineza
Jean Michel Habineza na

 

Nshuti wanditse cyangwa wakoze comments ku Nkuru yasohotse kuigihe.com uyu munsi 29/09/2015 nagirango ngire icyo nyivugaho!
1. Title yayo ifite ikiyihishe inyuma kuko nubwo ntakwihakana umuhungu wanjye uko byagenda kose! Ntibyari ngombwa ko Mufata title nkiriya munshyira mubyo umuhungu wanjye w'imyaka 27 yavuze cyangwa yakoze!!!
2. Jean Michel Habineza Ko atari baringa kuki mutamubajije niba ibyo bivugwa aribyo cyangwa niba bamwumvise nabi mugahita mwihutira gushyira hanze nkuru mutatomoje? Mwari nibura no kubaza urwo rubyiruko bari kumwe bakababwira inkuru y'impamo
3. Muravuga ngo iyo nkuru ntikiri kuri website ya University none se Jean Michel niwe wayivanyeho? Uko muzi abanyamerica se yakwandika inkuru yarangiza akayivanaho aziko afite ukuri???? Sasa rero muve muri byacitse dore ko hari n'abatangiye kumutwerera ingengabitekerezo ngo yavanye kwa Sekuru ndetse ngo na Se (ibi ni agahomamunwa)! Mwumve ukuri nyako kwakundi guca muziko ntigushye kandi kudahakishwa!!!


Jean Michel ari muri America atari mubutumwa bwa leta ntafaranga lya leta rimutangwaho! Arikumwe n'urubyiruko rwatoranyijwe mu batsinze I debate competition! Ibi abikora buri mwaka bakajya muri za Universities zitandukanye zo muri Amerika bagasobanurira abaho uko n'u Rwanda bihagaze naho byavuye!!!


Bamubajije icyo urubyiruko rurota (dreams) kuzakora muminsi iri mbere ababwira politike ! Bamubaza itandukaniro lya politike ya kera niyubu ugereranyije no muri Amerika! Nibwo yavuze ati: hano muri Amerika Obama yamaze imyaka akora politiki ntawe umuhutaza ageraho aba Perezida kubera democracy n'imiyoborere myiza! Naho muri Africa mu kinyejana cyashize nta democracy yari n'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu bwari buhari kubulyo hari abahitagamo kujya mu ishyamba ngo bahindure ibintu!
Ngayo nguko! Nibyo yavuze ariko ntibumva kimwe!
None se tutabishyizemo amakabyankuru, Perezida wacu dukunda cyane HE Paul , ahunga afite imyaka 3, nuko yarahunze imiyoborere myiza???


Ata Madam we atwite imfura yabo akajya kurugamba rwo kubohora urwamubyaye nuko se Mu Rwanda hari democracy???
None se niba yarashakaga kuba President kuki atamubaye muri July 1994?
Uwari wanditse iyo article yumvishe nabi ibyo Jean Michel yavuze (Ahubwo niho ingengabitekerezo ya bamwe Mu bazungu aho bumva Ko Africa ari igihugu kimwe kiyobowe n'abanyagitugu)!


Jean Michel yarezwe neza Kandi azi gutandukanya icyatsi n'ururo! Ntabwo ari inkirabuheri kandi ntabwo yatera ibuye aho twajishe igisabo!!!


God bless Rwanda, God bless Rwandans, God bless our Beloved President

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo