Umugabo wambaye imyenda y’igisirikare kuva ku nkweto kugeza ku ngofero yatawe muri yombi nyuma yo guhururizwa n’abamotari, umwe muri bo yari agiye kwambura ibihumbi 28 yari amuhaye ngo arayamusubiza amaze kuvunjisha amadolari muri banki mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu ma saa yine, umumotari wari utwaye uyu mugabo wambaye gisirikare, ngo yamwatse amafaranga ibihumbi 28, amubwira ko afite amadolari gusa, amubwira ko agiye kuvunjisha muri imwe muri banki ziri mu isoko, amaze kwinjiramo umumotari yabonye uyu mugabo atangiye kugenda akata ku ruhande, na we ahuruza abashinzwe umutekano bahakora bamuta muri yombi. […]