Reba aho Kagame na Lwakabamba BATEKINIKA abanyeshuri ba kaminuza i Huye ivumbi rigatumuka!

Kagame aherutse gusura kaminuza ishami rya Huye italiki ya 12 Mata 2015 aho we na Minisitiri we Lwakabamba bakiniye ikinamico abanyeshuri bari baje kumva Kagame. Ariko mbere yuko afata ibibazo byabo banyeshuri yabanje kubishongoraho ababaza niba bazi igihugu cy’ Amerika. Reba kw’ isegonda rya 7 kugeza kw’isegonda rya 10:

 

 

Ikinamico ryarakomeje hanyuma Kagame aza kugeraho asaba abanyeshuri kumubaza ibibazo. Dore uko byagenze:

 

Umunyeshuri yarahagurutse abaza Kagame ikibazo cya buruse zabo batabona neza kugeza aho ubu baheruka kubona buruse mu ntangiriro zuyu mwaka mu kwa mbere. Kagame yabuze aho areba ariko yibuka ko Lwakabamba amwicaye inyuma.

 

Kagame ati: “Minister Lwakabamba ntabara! Iki kibazo urakizi? Ko maze iminsi nanjye numva gisakuza, bite habuze iki ngo ugikemure?”

 

Lwakabamba ati: “Your Excellency, ikibazo turakizi ariko turimo turagishakira igisubizo”

 

Kagame akomeza kotsa igitutu Lwakabamba, maze nawe ahita amwizeza ko ikibazo kizaba cyabonewe umuti mu minsi mike. Ariko Kagame abona ko Minister we arimo gushaka gutekinika abanyeshuri kandi bigaragara. Kagame yahise atabara Minister we, nawe aba atekinitse abanyeshuri ba kaminuza bari kuri Sitadi ya Huye.

 

Kagame yagize ati: “Minister Lwakabamba, iki kibazo uzakizane mu cabineti tukigeho.”

 

Lwakabamba asubiza agira ati: “Your Excellency, nta kibazo rwose iki kibazo nzakizana”

 

Wa munyeshuri arongera ati: “Ariko ntabwo ari ikibazo kimwe Nyakubahwa Perezida. Hari n’ikindi kibazo kinguzanyo abanyeshuri bemerewe zitaraboneka.”

 

Iki kibazo nacyo Kagame yanze kugisubiza ariko ahitamo kubwira umunyeshuri wari umubajije ikibazo ko bimwe yavuze hatarimo ukuri. Ubwo ariko ntibyatinze itekinika riba rirakomeje, nibwo Kagame ahinduye yongera yitabaza Lwakabamba.

 

Kagame yagize ati: “Lwakabamba, niki kibazo uzacyongereho nacyo tuzakigeho mu cabineti yanjye.”

 

Ubwo Kagame aba yikuye imbere y’abanyeshuri ba Huye gutyo nyuma yo kubakera ko batazi igihugu cy’Amerika, afata imodoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Audi ntazi ubwoko yisubirira i Kigali kurya imireti.

 

Audi nshya ya Kagame
Imodoka ya Perezida Kagame yo mu bwoko bwa Audi yagendagamo i Huye

 
Ariko ntabwo ari aho byarangiriye kuko nyuma y’iminsi nk’ibiri gusa, Kagame na Minister we Lwakabamba bakomeje gukina ikinamico, Minister Lwakabamba yagiye mu binyamakuru nka “Makuruki” avuga ko we na Kagame ibyo bemereye abanyeshuri i Huye batazabikora.

 

Lwakabamba yavuze ko ikibazo babajije Kagame ari “TOTO” (Ntacyo kivuze) ko atari ngombwa ko akijyana mu Cabineti ya Kagame, ndetse ko atari ngombwa ko kinaza muri Minisiteri ye, ko ahubwo kizakemurwa na kaminuza, izwi neza ko yananiwe gukemura iki kibazo.

 

Iyumvire nawe aho abanyamakuru bo kuri Radiyo imwe ikomeye mu Rwanda “Flash FM” baseka Lwakabamba bibaza ibibazo natwe twese abanyarwanda twibaza.

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo