U Bufaransa mu nzira zo kwirukana Umunyarwanda bwakoresheje nk’intasi

Umunyarwanda wari umaze imyaka myinshi akorera inzego z’ubutasi z’u Bufaransa mu ibanga yabishyize ahagaragara nyuma y’uko u Bufaransa bushatse kumwirukana ku butaka bwabwo kuko adafite ibyangombwa bimwemerera kuhatura mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu isesengura ryakozwe nyuma y’inkuru yakozwe kuri uwo Munyarwanda wiswe “Thomas M” yasohotse mu kinyamakuru ‘Le Canard Enchaîné’ cyasohotse kuwa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2014, hibazwa impamvu u Bufaransa bwatinyuka kwirukana umuntu kandi bwaramukoresheje mu nyungu zabwo bwite igihe kirekire.

 

Umunyamakuru wakoze iyo nkuru asobanura ko Thomas M. yinjijwe mu nzego z’u Bufaransa zishinzwe ubutasi bwo hanze zizwi nka DGSE (Direction Générale de la Sécurité Extérieure) ubwo yari mu cyahoze ari Zaire mu myaka ya za 90, nyuma ya jenoside. Ngo Leta y’u Bufaransa yaramutumije agera mu Bufaransa muri 2009, akomeza gukorera iki gihugu ubutasi, aho yakoraga ubushakashatsi n’ubusemuzi mu majyepfo y’u Bufaransa, agahemberwa mu ntoki (cash), dore ko yabaga muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko (sans papier).

 

Nyuma y’imyaka irenga itatu akorera u Bufaransa muri ubwo buryo, iki gihugu ngo kirengagije akazi gakomeye yabakoreye atizigamye, dore ko aheruka kubonana n’umuryango we (umugore n’abana) mu myaka itanu ishize, kuri ubu batuye muri Uganda, none barashaka kumwirukana ku butaka bw’u Bufaransa kuko nta byangombwa afite. Thomas M. yashatse umwuganira mu mategeko, kuri ubu ategereje icyemezo kizafatwa n’Urukiko rw’igihugu rushinzwe kwemerera abantu ubuhungiro. Kugeza ubu haribazwa imirimo uyu Munyarwanda yakoreraga ubutasi bw’u Bufaransa dore ko yategetswe ko agomba guhita asibanganya ibimenyetso by’akazi kose yakoze nyuma yo kubishyikiriza ba sebuja.

 

Umwanditsi w’ iyi nkuru akomeza yibaza niba Thomas M. yaba yarashinzwe n’izo nzego gukurikirana Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu Rwanda batuye mu Bufaransa cyangwa abandi bakorera imitwe y’iterabwoba. Le Canard Enchaîné yashyize hanze inyandiko ikubiyemo amakosa yakozwe na DGSE ku kuba ishinzwe gutata amahanga hanyuma rukinjiza umunyamahanga gukorera ubutasi ku butaka bw’ u Bufaransa. Hagaragazwa ko byakabaye byarakozwe n’ urwego rushinzwe ubutasi bw’imbere mu Bufaransa DCRI (Direction Centrale du Renseignement Intérieur).

 

Ikindi cyatangaje umwanditsi w’iyi nkuru ni ukuba Thomas M. yarahisemo Me William Bourdon kumwunganira mu mategeko kandi uyu azwiho kunganira Abanyarwanda barokotse Jenoside bashinja ingabo z’u Bufaransa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa muri jenoside yo muri Mata 1994. Hagaragajwe ko n’ubwo nta wapfa kwemera niba ibyo uyu mugabo yatangaje ari byo, hakiri urujijo rukomeye kuko Minisiteri y’Ingabo ifite inzego z’ubutasi mu nshingano yaba yaremereye Thomas M. akayabo k’amayero 15,000 ndetse n’ibyangombwa bimwerera gutura mu Bufaransa mu gihe yaba acecetse, ntakomeze kumena amabanga.

 

Gusa icyo abanyamakuru bibaza ni uburyo Thomas M. ashobora guhitamo kuguma ku butaka bw’u Bufaransa kandi bifatwa ko yabugambaniye (amakuru yose yashyize hanze ajyanye n’imikorere ye) ntashake gusanga umuryango we muri Uganda cyangwa ngo atahe mu Rwanda.

 

Inyandiko ya ‘Le Canard Enchaîné’ :

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo